Usain Bolt yongeye gutsinda metero 100

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa munani, 2012 - 18:05 GMT
Usain Bolt

Usain Bolt

Usain Bolt ukomoka mu gihugu cya Jamaique yagumye ku mwanya we w'umuntu wiruka kurusha abandi ku isi igihe yatsindiraga umudari wa zahabu mu gusiganwa metero 100 mu mikino Olympique ibera i Londres mu Bwongereza.

Yongeye kwesa umuhigo yiruka metero 100 mu masogonda 9 n'ibice 63.

Yohan Blake bakomoka mu gihugu kimwe yaje ku mwanya wa kabiri mu gihe umunyamerika Justin Gatlin ariwe waje ku mwanya wa gatatu.

Mu murwa mukuru wa Jamaica, Kingston, abantu ibihumbi n'ibihumbi bari bateraniye muri sitade y'igihugu kugirango barebe iryo siganwa kandi banishimire imidari y'abakinnyi babaserukiye.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.