Imikino paralimpiki ya Londres yarangiye

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa cyenda, 2012 - 17:28 GMT
Isozwa ry'imikino paralimpiki

Isozwa ry'imikino paralimpiki

Imikino paralimpiki ihiganwamo n'abantu bafite ubumuga yarangiye i Londres ku cyumweru tariki ya 9/09/2012.

Ibirori byo kuyisoza byari birimo abahanzi bazwi cyane ku isi nk'umutwe w'abaririmbyi wa Coldplay .

Umukuru wa komite mpuzamahanga y'imikino paralimpiki, Sir Philip Craven, yavuze ko imikino ya Londres yaruse iyindi yose yayibanjirije.

Sebastian Coe, wari ku isonga ry'abateguye imikino olimpiki na paralimpiki ya Londres yavuze ko uko abantu batekerezaga imikino n'ubumuga bigiye guhinduka nyuma y'iyi mikino.

Imikino itaha izabera i Rio de Janeiro muri Brazil muri 2016.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.