Rwanda:J M Ntagwabira yahagaritswe kuba umutoza

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa cumi, 2012 - 13:37 GMT

Jean Marie Ntagwabira

Icyemezo co guhagarika J M Ntagwabira kije gikurikira amagambo y’uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko yigeze kujya atanga ruswa ku bakinnyi b’abamakipe kugira ngo abonere insinzi ikipe atoza.

Bubaye ubwa mbere ishyirahamwe rifata icyemezo nk’iki ariko bwanabaye ubwa mbere kumva umutoza yiyemerera uruhare muri ruswa .

Gusa ruswa ihabwa abakiinnyi ngo bitsindishe si ubwa mbere iivuzwe mu bibuga by’Urwanda cyakora kugeza uyu munsi hari ahtaragaragazwa ikimenyetso simusiga .

Ntagwabira Jean Marie ni umwe mu batoza bari barahiriwe na championat y’Urwanda kuko yatwaye ibikombe byinshi atoza APR FC ndetse aza no kwegukana igikombe cya champioanat ari umutoza wa ATRACO ubu itakiriho.

Uyu mutoza yanyuze kandi no mu yandi makipe akomeye Rayons Sports, iyo yaheruka gutoza na Kiyovu Sports, igihe kinini kandi akaba yarabaye umwe mu batoza bungirije mu ikipe y’igihugu .

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.