Christopher Katongo niwe mukinnyi w'umunyafurika wa BBC muri 2012

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 17:11 GMT
Christopher Katongo

Christopher Katongo

Christophe Katongo - ufite imyaka 30 - akaba akomoka muri Zambia yahataniraga uyu mwanya na Demba Ba, Didier Drogba, Younes Belhanda na Yaya Toure.

Niwe mukinnyi wa mbere ukomoka mu majyepho ya Afurika wegukanye iki gihembo.

Aba bakinnyi batanu bashyizwe ku rutonde rwa nyuma n'impuguke mu mupira w'amaguru baturutse muri buri gihugu cyo muri Afurika bagendeye ku gukina neza, ubuhanga bw'abakinnyi, gukinana neza na bagenzi bawe, no gukurikiza amategeko y'umukino.

Abantu benshi bahisemo uwo bifuza ko yegukana uwo mwanya bakoresheje interineti n'ubutumwa bugufi bwa SMS ku buryo 40% by'amajwi bayahundagaje kuri Katongo ukinira ikipe yo mu Bushinwa yitwa Hena Construction.

Nubwo aba bakinnyi bose bari ku rutonde rwa nyuma bitwaye neza muri uno mwaka, ndetse na bane muri bo amakipe yabo akaba yaratsindiye igikombe, abakunzi b'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika bahisemo Katongo kurusha abandi bose kubera imikinire ye n'ibyo amaze kugeraho.

Katongo - ni n'umusirikare mu gihugu cye - yabaye intangarugero igihe yari ayoboye ikipe y'igihugu ya Zambia igihe yatsindiraga igikombe cya Afurika (Africa cup of Nations) mu kwezi kwa kabiri.

Yatsinze ibitego bitatu byinjije ikipe ye mu mukino wa nyuma mu irushanwa ryabereye muri Guinee Equatorial na Gabon.

Hanyuma aza gutsinda penaliti yahaye Zambia igikombe itsinze ikipe ya Cote d'ivoire ibitego 8-7 kandi Cote d'ivoire ariyo benshi batekerezaga ko yagombaga gutwara icyo gikombe.

Icyo gikombe cyashimije Zambia ariko byari ibyishimbo bivanze ko kwibuka abakinnyi b'ikipe y'igihugu baguye mu mpanuka y'indege hashize imyaka 19 yabereye kuri metero 500 uvuye ku nkombe ikora ku mujyi wa Libreville imaze ihitana abantu 25 n'abakozi b'indege 5 bari bayirimo.

Nyuma y'amezi 7 ahesheje ikipe y'igihugu cye igikombe cya Afurika, Zambia yongeye kwitabaza Katongo mu mukino wo kuyiha itike yo gukina mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cyo mu mwaka wa 2013 igihe yatsindaga igitego kimwe rukumbi mu mukino wabahuje n'ikipe y'igihugu cya Uganda.

Cyabaye rero igitego k'ingenzi kuko mu mukino wo kwishyura Zambia yatsinzwe 1-0 gutyo ibona itike yo kuzakina mu irushanwa rizabera muri Afurika yepfo izitsinze penaliti 9-8.

Nanone mu mikino yo guhatanira gukinira mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi, Katongo yabaye ingenzi cyane mu kuvana ikipe ya Zambia mu mahina.

Zambia yatsindiwe muri Sudani ibitego 2-0 i Kharthoum mu kwezi kwa 6. Iyi ntsinzi ya Sudani ariko iracyakorwaho iperereza kubera gushinjwa gukinisha umukinnyi ku buryo butemewe n'amategeko. Zambia rero yagombaga gutsinda umukino wakurikiyeho wayihuje na Ghana.

Nanone Katongo niwe watabaye Zambia atsinda igitego cy'intsinzi gutyo atuma ikipe y'igihugu cye igaruka mu byukuri mu irushanwa.

Katongo nakomereza ku byo amaze gukora zamura ikipe ya Zambia, kandi akanabishimirwa, birashoboka ko yazanatuma Zambia yitwara neza muri Bresil mu mezi 18 ari imbere

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.