Igikombe ca Afrika: Maroke na Angola

Ibiherutse kuvugururwa: 15 ukwa mbere, 2013 - 18:24 GMT
Igikombe ca Afrika 2013

Igikombe ca Afrika 2013

Maroke (Morocco) ni igihugu cy’umupira w’amaguru uri kwivugurura, cyabonye itike yo kujya mu marushanwa y’igikombe cya Afurika nyuma yo guhindura intsinzwi y’ibitego 2-0 mu mukino ubanza wayihuje na Mozambike (Mozambique).

None ubu bayobowe n’umutoza mushya Rachid Taoussi, Morocco, ifite izina ry’iritazirano “Atlas Lions” irasa n’iri mu cyerekezo cyiza.

Ariko barerekeza muri Afurika y’Epfo badafite abakinnyi benshi bakomeye.

Adel Taarabt, umukinnyi wo hagati ukinira ikipe ya QPR na rutahizamu wa Arsenal Marouane Chamakh bombi ntibahamagawe na Taoussi, uri gusa n’uhindura ikipe yashyizwe hamwe n’uwahoze ari umutoza Eric Gerets.

Uwahoze ari kizigenza (captain) wa Morocco, Houssine Kharja nawe ntazaba ahari, kimwe na Mbark Boussoufa mu ikipe ubu iyobowe na myugariro w’ikipe ya Udinese Mehdi Benatia.

Karim El Ahmadi ukina hagati mu ikipe ya Aston villa ari mu batoranyijwe gukina, avuga ko bikenewe cyane ko Morocco izakina muri Afurika y’Epfo nk’ikipe aho gukina nk’abantu ku giti cyabo.

Morocco yegukanye igikombe mu mwaka wa 2012 cy’ibihugu 12 by’Abarabu, cyabereye muri Saudi Arabia ariko iyi yari ikipe igizwe n’abakinnyi bakinira mu irushanwa ryo muri Morocco gusa.

Taoussi ashobora kwiyambaza bamwe mu bakinnyi bakomeye bakina mu makipe akomeye ku mugabane w’I Burayi barimo umukinnyi ukina ku mpande Oussama Assaidi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yari yemerewe n’amategeko gukinira Ubuholandi ariko ahitamo gukinira Morocco.

Morocco yigeze kwegukana igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, ariko iyi ntsinzi yabaye mu mwaka wa 1976.

Benshi mu bakinnyi bagerageje kongera gukora aya mateka ariko barananirwa, igihe kizwi cyane ni muri 2004 ubwo batsindwaga na Tuniziya yari yakiriye iri rushanwa ku mukino wa nyuma.

Ikipe igizwe n’urubyiruko ya Taoussi nta byinshi ifite imashanira, banafite intumbero yo kubona itike yo kujya mu marushanwa y’igikombe cy’isi cya 2014 muri Brazil.

Kugera muri kimwe cya kabiri byagaragara nk’itsinzi ikomeye kuri Atlas Lions.

ANGOLA

Angola yagiye bwa mbere mu marushanwa ya nyuma y’igikombe cya Afrika cy’ibihugu muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1996, irangiza ku mwanya wa nyuma mu itsinda yari irimo, ariko habuze gato ngo itsinde Kameruni (Cameroon).

Angola izongera kubyutsa ubushyamirane ifitanye na Bafana Bafana (Afurika y’Epfo) izakira amarushanwa uyu mwaka, yayikuyemo iyitsinze igitego kimwe rukumbi ikanegukana igikombe.

Nyuma y’imyaka 17, ubu byinshi byarahindutse mu mupira wa Angola.

Yakinnye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kandi banakira amarushanwa y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri 2010 ubwo bageraga muri kimwe cya kane.

Angola yakinnye muri iri rushanwa imaze gutsinda Zimbabwe ku bitego yatsindiye hanze.

Kandi iyo uvuga ku bitego bya Angola, izina Manucho riza mbere.

Rutahizamu wahoze akinira Manchester United ubu akinira ikipe ya Real Valladolid muri Espanye.

Yatsinze inshuro umunani mu mikino ya nyuma y’ibikombe bitatu biheruka bya Afurika, kandi niba ikipe izakomeza ikarenga amatsinda, ijisho rye ribona izamu n’inararibonye ye bizaba ngombwa cyane.

Umutoza mukuru ni Gustavo Ferrin, yashyizweho muri Nyakanga 2012, yatoje ku rwego rw’ingimbi z’amakipe y’ibihugu bya Irigwe( Uruguay) na Peru.

Uyu mugabo w’imyaka 53 yasimbuye Lito Vidigal wirukanywe amaze kunanirwa kurenza Angola ikiciro cy’amatsinda mu marushanwa y’igikombe cya Afurika cya 2012.

Umukino wabo wa mbere mu marushanwa uteganyijwe ku itariki ya 19 z’ukwezi kwa Mutarama muri sitade ya Soccer City i Johannesburg bakina na Morocco.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.