Rayons Sports itsindiye igikombe ca championnat y'Urwanda

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa gatanu, 2013 - 10:23 GMT

Rayons Sports yari imaze imyaka 9 idatwaye igikombe ca Championnat

Ikipe ya Rayons Sports yegukanye igikombe cya championnat y'umupira w'amaguru mu Rwanda Rwanda nyuma y’imyaka 9 yari ishize itagikoraho kuko cyari cyarihariwe na APR FC yo izarangiza umwaka wa 2013 iri ku mwanya wa 3.

Nyuma yo gutsinda Musanze 1-0 kuri uyu wa gatatu,iyi kipe irangwa n’amabara y’ubururu n’umweru yagize amanota 57,nta kipe n’imwe ishobora kuyishyikira kuko Police FC ya kabiri yo ifite amanota 52 mu gihe hasigaye umukino umwe gusa ngo championat irangire .

Kuva aho iyi kipe yimukiye mu mujyi wa Kigali ikerekeza I Nyanza mu majyepfo y’igihugu iyobowe n’Umufransa Didier Gomez,Rayons yarivuguruye bikomeye .

Ibibazo by’umutungo byahoraga biyivugwamo na byo biragenda bikemuka kubera amasezerano yagiranye n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi .

Iyi kipe ni iya mbere mu zibarirwa abakunzi benshi mu gihugu ,ikaba imaze gutwara ibikombe 7 bya championnat :1975;1981;1997;1998,2002;2004 na 2013.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.