Amategeko mashya ya UEFA

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa gatanu, 2013 - 13:52 GMT
Umukuru wa UEFA, Michel Platini

Umukuru wa UEFA, Michel Platini

Abayobozi bashinzwe umupira w'amaguru ku mugabane w'Uburayi batangaje ibyemezo bishya bigamije gukumira ivanguramoko mu mupira w'amaguru.

Muri ibyo byemezo harimo guhanisha kudakina imikino 10 umukinnyi wese uhamwe n'icyaha cy'ivanguramoko.

Urwego rw'ubuyobozi mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burayi - UEFA - rwemeje kandi ko hagiye kujyaho amategeko akaze yo gufunga ibibuga by'umupira kubera ibyaha by'ivanguramoko bikozwe n'abafana b'amakipe.

Hari kandi ibyemezo bishya byatangajwe mu rwego rwo guhana ibikorwa by'urugomo no gukoresha imiti yongerera ingufu abakinnyi.

Abakinnyi bahamwe n'ibyaha byo gutuka cyangwa gukorera ibikorwa by'urugomo abasifuzi imikino bategekwaga kudakina igiye kwongerwa.

UEFA kandi yavuze ko ibizamini bigamije kureba niba hari abakinnyi bafata imiti itemewe bizatangira gukorwa mu marushanwa ataha yose yayo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.