Mourinho agarutse gutoza Chelsea

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa gatandatu, 2013 - 15:01 GMT
Jose Mourinho arikumwe n'umukinnyi wa Chelsea

Jose Mourinho arikumwe n'umukinnyi wa Chelsea

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Portugal, Jose Mourinho, yagarutse gutoza ikipe y'umupira w'amaguru ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Iyi ikipe yari yarigeze kuyitoza mbere anayigeza ku bikombe bibiri bya champiyona mbere kuyivamo mu mwaka wa 2007.

Guhera icyo gihe Mourinho yegukanye igikombe cy'uburayi n'igikombe cya shampiyona y'Ubutaliyani mu ikipe ya Inter Milan.

Yanagejeje kandi ikipe yo muri Espagne ya Real Madrid ku gikombe cya shampiyona yo muri icyo gihugu.

Ariko nyuma y'imyaka itatu adakoza intoki ku gikombe - imyaka 3 yivugiye ko ariyo mibi kugeza ubungubu mu kazi yakoze k'ubutoza - Mourinho yagarutse muri Chelsea.

Ikipe ya Chelsea yavuze ko abakinnyi n'abafana bayo bamukunda cyane ngo akaba rero ariwe ukwiriye uwo mwanya kugira ngo ayigeze ku bintu byiza.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.