Tusker yasezeye CECAFA itaratangira

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa gatandatu, 2013 - 15:56 GMT
Tusker ntizaba iri mu mahiganwa ya CECAFA y'uno mwaka

Tusker ntizaba iri mu mahiganwa ya CECAFA y'uno mwaka

Ikipe ya Tusker yagombaga guhagararira Kenya mu gikombe cya CECAFA yamaze gutangaza ko isezeye amarushanwa ataratangira kubera kwikanga ibibazo by’umutekano.

Aya marushanwa ateganijwe gutangira mu kwezi gutaha akabera mu gihugu cya Sudan.

Ikipe ya Tusker yabwiye ishyirahamwe rya Kenya ry’umupira w'amaguru ko ifite impungenge z’umutekano kuri iyi mikino igomba kubera mu ntara ya Darfur.

Izi mpungenge zije nyuma y’inyandiko ihumuriza amakipe yose agomba kwitabira irushanwa, yoherejwe mu kwezi gushize n’umukuru w’ishyirahamwe rya Sudan, Bwana Magdi Shams Eldin.

Umukuru w’ishyirahamwe rya Kenya, Sam Nyamweya, yavuze ko bumva impungenge za Tusker kandi ko iki gihugu kitakwemera kohereza ikipe igihagarariye gukinira mu gace katizewemo umutekano.

Kuri we ngo ni inshingano za CECAFA kureba ahandi hantu hakorohera amakipe yose kwitabira irushanwa.

Gusa umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, we yavuze ko icyemezo cya Tusker cyo gusezera mu marushanwa kitazatuma imikino yimurwa.

Tusker yari mu itsinda rya mbere rigomba gukinira mu mujyi wa AL Fashir aho yari kumwe na El Merreikh ya Sudan, APR yo mu Rwanda na Elman yo muri Somalia.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.