Wimbledon: Rafael Nadal yatsinzwe rugikubita

Rafael Nadal afite ibikombe 12 by'amarushanwa akomeye
Image caption Rafael Nadal afite ibikombe 12 by'amarushanwa akomeye

Mu irushanwa ry'imikino ya Tennis rya Wimbledon ribera mu Bwongereza, Raphael Nadal wegukanye igikombe cya Wimbledon inshuro ebyiri, yatsinzwe rugikubita mu mikino ifungura iryo rushanwa.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Espagne yatsinzwe na Steve Darcis wo mu Bubirigi ku maseti (7-6, 7-6, 6-4).

Rafael Nadal yatsindiye ibikombe 12 mu marushanwa akomeye ya tennis.

Yaherukaga gutsinda irushanwa rya French Open ribera mu Bufaransa mu ntangiriro za kuno kwezi.

Iyi ni inshuro ya mbere atsindwa mu mikino ifungura ayo marushanwa.