Manchester United ngo ntizagurisha Rooney

Wayne Rooney
Image caption Wayne Rooney

Umutoza mushya w'ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, David Moyes, yatangaje ko umukinnyi w'imbere w'icyo kipe Wayne Rooney atazamugurisha.

Bwana Moyes ntabwo yanze kuvuga niba Rooney yaramubwiye ko ashaka kuguma muri iyo ikipe.

Alex Ferguson wari umutoza wa Manchester United yari yatangaje ko uyu mukinnyi w'imyaka 27 yamusabye kuva muri iyo kipe shampiyona y'umwaka ushize.

David Moyes yavuze ko yaganiriye na Wayne Rooney umaze iminsi bivugwa ko ashobora kujya muri Arsenal cyangwa se Chelsea.