Rooney yatsinze igitego cya 200

Umukinnyi Wayne Rooney
Image caption Umukinnyi Wayne Rooney

Wayne Rooney amaze gutsindira ikipe ya Manchester United ibitego 200.

Igitego cya 200 yagitsinze mu mukino wahuje Manchester United na Bayer Leverkusen mu irushanwa ry’igikombe cy’Uburayi (Champions League).

Rooney yatangiye neza shampiyona y’uyu mwaka mu Bwongereza nyuma y’amakuru yavugaga mu mezi ashize ko yashoboraga kujya mu yindi kipe.

Yabaye kandi intangarugero mu mukino Manchester United yatsinze Bayer Leverkusen 4-2.

Muri uyu mukino Rooney yari yipfutse mu mutwe kugirango arinde igikomere cyatumye adakina umukino wahuje ikipe ye na Liverpool ndetse n’umukino ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yakinnye n’iyi gihugu cya Ukraine.