Schumacher: Abafana bizihiza imyaka y'amavuko

Image caption Umushoferi w'igihangange, Michael Schumacher wagize impanuka

Abakunzi ba Michael Schumacher bahuriye hanze y'ibitaro arembeyemo mu Bufaransa bizihiza imyaka 45 ye y'amavuko.

Banakozeze igikorwa cyo kumara umunota bacecetse bibuka uwo mushoferi w'igihangange wakomeretse mu mutwe mu mpanuka yabaye igihe yanyereraga ku rubura ari mu kiruhuko icyumweru gishize.

Iki gikorwa cyakoreshejwe na Ferrari, ishyirahamwe yakoranaga naryo mu marushanwa ya Formula One.

Umuryango wa Schumacher ukomeje kumuburira iruhande mu bitaro.

Bashimiye abakomeje kohereza ubutumwa, bababwira ko Schumacher ari intwari idapfa kurekura.