FIFA: Yemeye ikibuga cya Curitiba

Arena da Baixada Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Ikibuga cyo muri Brazil

FIFA imaze kwemeza ko umujyi wa Curitiba uzaba umwe mu mijyi 12 izakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru kizakinirwa muri Brazil muri uyu mwaka.

Imirimo yo kubaka ikibuga cya Arena da Baixada yari yakererewe cyane kuburyo bakekaga ko kitazaba cyuzuye mu gihe cy'iyo mikino.

Ariko FIFA yanyuzwe n'icyizere yahawe n'abacyubaka, bavuga ko kizaba cyuzuye mu kwezi kwa 6 igihe iyo mikino izatangira