Ibice bimwe by'urubanza rwa Pistorius bizerekanwa kuri televiziyo

  • 25 Ukwa kabiri 2014
Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Oscar Pistorius hamwe n'uwahoze ai umukunzi we Reeva Steenkamp

Umucamanza wo muri Afrika Y'epfo yafashe icyemezo cy'uko ibice bimwe by'urubanza rwa Oscar Pistorius uregwa icyaha cyo kwica, bizerekanwa kuri televiziyo urwo rubanza nirutangira i Pretoria icyumweru gitaha.

Umucamanza yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango inkiko zakire amahame y'ubutabera bushyizwe ahagaragara.

Hazashyirwa ahagaragara ibyo abamuburanira bavuga n'abatangabuhamya b'ubushinjacyaha, ariko ubuhamya bwa Pistorius bwo ntibuzerekanwa.

Bwana Pistorius ahakana ibirego byo kwica umukunzi we, Reeva Steenkamp umwaka ushize, avuga ko ko yamurashe yibeshye ko yari igisambo cyamuteye mu nzu.