Urugamba rw’igikombe

Umukunzi wa Rayons Sports kuri stade ya Muhanga
Image caption Rayons Sports irahabwa amahirwe nyo kwegukana igikombe cy'uyu mwaka

Hatabaye gutungurana byo ku munota wa nyuma, amakipe ya Rayons Sports na APR FC ni yo agomba kuvamo izegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Mu gihe hasigaye imikino 5 gusa ngo irushanwa risozwe, Rayons ni yo iri ku isonga n’amanota 49.

Nyuma yo gutsinda APR FC 2-1 ku cyumweru gishize, ubu amakipe yombi atandukanijwe gusa n’ikinyuranyo cy’ibitego azigamye.

Irashaka igikombe cya kabiri

Mu myaka 20 ishize, ikipe ya APR yasaga n’iyihariye ibikombe bya championat y’u Rwanda.

Ibi byatumye Rayons Sports, ifite abakunzi benshi, isa n’iyibagirana ndetse uretse umwaka ushize ikaba yari imaze igihe idahagararira igihugu mu mikino y’igikombe cy’Africa.

Umutoza wa Rayons Sports, Luc Eymael, umaze igihe gito ahawe aka kazi avuga ko yifuza kugumana iki gikombe.

Cyakora ntibizamworohera kuko APR nayo biboneka ko yifuza iki gikombe nyuma yo kurangiza umwaka ushize ku mwanya wa 3.

Mu mpera z’icyumweru, Rayons Sports irakira Etincelles naho APR FC ikine na Musanze.