Ratomir Dujkovic: Gutoza Amavubi?

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Ratomir Dujkovic ari muri bamwe bashobora guhabwa ishema ryo gutoza Amavubi

Ratomir Dujkovic, ari mu bahabwa amahirwe yo kongera gutoza Amavubi.

Hari hashize imyaka 10 ishize uyu munya Serbia agejeje u Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cya CAN ku nshuro ya mbere.

Muri 2004, Dujkovic ayoboye ikipe irimo abasore bamenyekanye cyane nka Jimmy Gatete na Olivier Karekezi yaratunguranye abona itike nyuma yo gutsinda ibihangange birimo Ghana.

Ariko ikipe ye ntiyarenze umutaru.

Mu matsinda, yatsinzwe 2-1 na Tunisia yaje no kwegukana iki gikombe.

Amavubi anganya na Mali ashobora no gutsinda DRC.

Ku rutonde hari kandi Didier Gomez Da Rosa, Umufaransa watwaye igikombe cya championat cy’umwaka wa 2013 atoza Rayons Spots.

Ubu Dujkovic atoza Coton Sports yo muri Cameroun.

‘Akazi gakomeye’

Umutoza uzemezwa mu kwezi kwa 5 afite inshingano zo gushakira u Rwanda itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya CAN kizakinirwa muri Maroc.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzahura na Libya ku matariki ya 16,17 cyangwa 18 z’ukwezi gutaha.