Uganda n'u Rwanda muri basketball

  • 8 Ukwa gatanu 2014
Ikipe y'u Rwanda yizera kwitwara neza i Kampala Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Ikipe y'u Rwanda yizera kwitwara neza i Kampala

Ikipe y’u Rwanda ya basketball y'abatarengeje imyaka 18 ihaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu yerekeza i Kampala muri Uganda mu marushanwa y’akarere ka gatanu.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Jack Bahigi, aravuga ko abakinnyi biteguye bihagije kandi ko yumva bazitwara neza.

Kuri we ngo ikibajyanye i Kampala ni ugushaka itiki y’imikino ya nyuma izabera mu gihugu cya Madagascar.

Ikibazo gikomeye

Kugira ngo bagere aha ariko bafite ikibazo gikomeye kuko igihugu cya Misiri gishakira itiki muri aka karere ka 5 k’imikino.

Iki gihugu cya Misiri kandi, ntigikunze korohera ibihugu by’aka karere.

Gusa ngo birashoboka guhindura amateka, u Rwanda rukaba rwagobotora itiki irujyana muri Madagascar ndetse rukaba rwanabona n'ubushobozi bwo gukina igikombe cy’isi.