FIFA yahagaritse Nigeriya gukina

Image caption Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Nigeriya, Aminu Maigari wirukanwe na leta

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, ryahagaritse Nigeriya gukina mu marushanwa yose mpuzamahanga rivuga ko leta yivanze mu bikorwa by'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri icyo gihugu.

Leta ya Nigeriya yirukanye abayobozi b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Nigeriya ibinyujije mu nkiko.

Ita muri yombi Perezida w'iryo shyirahamwe, Aminu Maigari, atahutse avuye mu irushanwa ry'igikombe cy'isi muri Brezil mu cyumweru gishize.

Ubutegetsi bwa Nigeriya bunenga abayobozi b'iryo shyirahamwe ko batabashije gucyemura ikibazo cy'amafaranga abakinnyi bagombaga guhembwa.

Amategeko ya FIFA avuga ko leta zidafite uburenganzira bwo kwivanga mu mashyirahamwe y'umupira w'amaguru.