Fifa na Blatter mu biganiro mu mwiherero

Sepp Blatter Uwufise ububasha kw’isanamu All Sport
Image caption Sepp Blatter

Abayobozi ba Fifa na Sepp Blatter bahuriye mu mwiherero biga niba yakomeza kuba perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi.

BBC ifite amakuru ko ibyo biganiro byarimo intumwa z'amwe mu mashyirahamwe y'umupira w'amaguru, byatangiye mu kwezi kwa 10 muri 2013, ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 150 y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru w'ubwongereza.

Kuva icyo gihe, Blatter yemeje icyifuzo cye cyo kongera guharanira kuyobora Fifa mu matora azaba mu kwezi kwa 5.

Ariko, mu gihe itariki ntarengwa ya 29 z'ukwezi kwa mbere ku abashaka guharanira uwo mwanya kwigaragaza iri hafi, abayobozi ba Fifa bakomeje kugira impungenge ku miyoborere y'uwo muryango mu gihe kiri imbere.

Blatter aherutse kuvugira i Manilla ko afite amashyirahmwe 5 muri 6 agize Fifa, amushyigikiye.

Ariko BBC ishinzwe imikino, iherutse kumenya amakuru ko kubera ikibazo cyavutse mu buyobozi bwa Fiffa nyuma y'iperereza ku kibazo cya ruswa ku bihugu bishaka kwakira irushanwa ry'agikombe cy'isi, byatumye Michael Garcia, wari ushinzwe iperereza yegura, bishobora kugira ingaruka.

Garcia yeguye avuga ko muri Fiffa badafite ubwigenge mu bibazo bijyana n'ubucamanza, anavuga ko ibibera muri Fiffa birenze kuvugururwa.