Rayons Sport yafatiwe ibihano

Rayons Sports Uwufise ububasha kw’isanamu none
Image caption Rayons Sport ishobora kumanurwa mu cyiciro ca kabiri

Ikipe ya Rayons Sports ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda imaze gufatirwa icyemezo cyo kwamburwa amanota 3 kubera ko itashoboye kwishyura umutoza yigeze gukoresha .

Bwana Raoul Shungu yiyambaje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA arega iyi kipe kuba yaramwirukanye amasezerano atarangiye kandi ntimuhe imperekeza .

Iki cyemezo kigiye gukoma mu nkokora iyi kipe yari isanzwe itorohewe dore ko ubu yamaze gukura amaso ku gikombe .

Rayons Sports ivuga ko ikora ibishoboka byose kugira ngo yishyure uwahoze ayibereye umutoza cyakora ikashimangira ko itorohewe n'ibibazo by’ubukungu .

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Bwana Olivier Mulindahabi yahamirije BBC ko uru rwego rugiye gushyira mu bikorwa icyifuzo cya FIFA rugakura amanota 3 ku yo Rayons Sports yari imaze kwegeranya kugeza ubu .

Ngo nta kindi FERWAFA yakora kitari ukubahiriza uyu mwanzuro kuko kutabikora byashobora kuyikururira ibihano .

Gusa ubwo twakoraga iyi nkuru Rayons Sports yari igifite amanota 27 iri ku mwanya wa 5 nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa Internet rwa FERWAFA.

Iki cyemezo nikimara gushyirwa mu bikorwa ,Rayons Sports irasigarana amanota 24 ihite igera ku mwanya wa 7.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayons Sports Aime Emmanuel Niyomusabye yabwiye umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa ko babajwe cyane n’umwanzuro wafashwe na FIFA mu gihe bo bari biyemeje kutarenza uku kwezi batarangije umwenda wose babereyemo Raoul Shungu .

Amafaranga yishyuza abarira hagati y’ibihumbi 15 na 20 by'amadolari.

Uretse aya manota ibindi bihano bikarishye ngo bishobora gukurikira birimo no kuba ikipe yamanurwa mu cyiciro cya kabiri ,iki kigasa nk’aho ari na cyo giteye impungenge nyinshi ubuyobozi bwa Rayons .

Iki cyemezo kije mu bihe bibi ku ikipe ya Rayons Sports yagombaga kwakira ikipe ya Zamalek yo mu Misiri mu mukino wo kwishyura w’igikombe cya CAF .

Mu Misiri Rayons Sports yatsinzwe 3-1 ariko umutoza wayo ndetse n’abakinnyi bavuga ko bitaba ari igitangaza bishyuye ndetse bakanasezerera iyi kipe yo mu Misiri .