U Rwanda nta kipe rusigaranye mu bikombe by'Afrika

Abakunzi b'amakipe yombi ntibatunguwe no gutsindwa
Image caption Abakunzi b'amakipe yombi ntibatunguwe no gutsindwa

Amakipe abiri yari ahagarariye u Rwanda mu bikombe by’Africa yombi amaze gusezererwa n’ayo mu Misiri nyuma yo gutsindwa umukino ubanza n’uwo kwishyura.

APR FC yakiniye mu Misiri ku wa gatandatu yatsinzwe na Al Ahly 2-0, byiyongera ku bindi nk’ibyo yari yatsindiwe i Kigali.

Rayons Sports yo yakiniraga imbere y’abakunzi bayo ntiyashoboye kwihagararaho inyagirwa 3-0 na Zamalek bityo isezererwa n’ibitego 6-1 harebwe imikino yombi.

Benshi mu bakunzi b’aya makipe basa n’abatatunguwe no gusezererwa kuko aya makipe ahagarariye u Rwanda yarushijwe ku buryo bugaragara n’aya yo mu Misiri.

Mbere yo kugera aha APR FC yari yasezereye Athletico Muculmana yo muri Mozambique, naho Rayons Sports ikaba yari yashoboye kugera aha itsinze Panthere du Nde yo muri Cameroun.

Nyuma yo gusoza urugendo rwo ku mugabane w’Africa, APR FC igomba kureba ko yakwisubiza umwanya wa mbere wa championat ubu ufitwe na AS Kigali.

Rayons Sports yakunze kurangwamo ibibazo byinshi kuva uyu mwaka w’imikino utangiye, yo irasabwa kureba ko yakwigira imbere ku rutonde nubwo gutwara igikombe byo isa n’iyamaze kubyibagirwa .

Kuri ubu Rayons ni iya 7 ku rutonde rw’agateganyo, ibintu bitari byarigize biyibaho ubundi.