Igikombe cy'isi cy'abagore muri Canada

Ikipe ya Nigeria yihagazeho Uwufise ububasha kw’isanamu no
Image caption Ikipe ya Nigeria yihagazeho

Nyuma yo kwandagazwa kwa Cote d'Ivoire, itsindwa n'Ubudage 10-0, Nijeriya ni yo yari ihanzwe amaso ku mugabane wa Afurika.

Byatangiye bisa n'ibigiye gusa nabyo, ubwo abanyanijeriyakazi batsindwaga n'abanya Suwedekazi 2-0 mu gice cya mbere.

Ibintu byateye icyoba cyo gutinya ko ibintu bihuhuka mu gice cya Kabiri.

Nijeriya ariko yinjiranye undi murava udasanzwe watanze umusaruro mu minota umunanai gusa.

Okobi ku munota wa 50, Oshoala ku wa 53 y'igice cya kabiri, biba 2-2.

Nyuma gato Linda Sembrant yaje gusubiza Suwede imbere atsinda icya gatatu.

Ariko Francisca Ordega akigombora mu minota itatu y'ifirimbi ya nyuma, umukino ukomeye urangira ari 3-3.

Ubuyapani bwatsinze Ubusuwisi 1-0, Amerika itsinda Australiya 3-1.

Megan Rapinoe Yatsinze bibiri wenyine, nyuma yo kunganya kwa Nijeriya na Suwede.

Ubu Amerika, ikipe ya kabiri ku rutonde rw'isi mu cyiciro cy'abagore, iyoboye itsinda D.

Mu itsinda C, Ubuyapani bufite igikombe cy'isi giheruka mu mwaka wa 2011, bwatsinze Ubusuwisi 1-0 cya penaliti y'igice cya mbere, yatewe na Aya Miyama.

Mu mukino waberaga mu mujyi wa Vancouver, aho Kameruni inyagira Equateur 6-0, ku bitego bitatu bya Gaelle Enganamouit, Madeleine Ngono Mani, Christine Manie na Gabrielle Onguene nabo banyeganyeza inshundura.

Amerika n'Ubudage birahabwa amahirwe yo gutwara ikamba ry'igikombe muri Canada.

Amerika yakibuze ku mukino wa nyuma igihe cyatwarwaga n'ubuyapani nyine muri 2011.

Abasuwisikazi, barangije ku mwanya wa gatatu, nabo bari ku rutonde rw'abafite amahirwe ku gikombe, ariko nyuma yo kunganya na Nijeriya mu mukino wabo wa mbere, akazi karasa n'agakomeye kurushaho.

Mu kanya Espanye irakiona na Costa Rica, igihe Colombiya iza kuba ihanganye na Mexique.

Umukino utegerejwe cyane n'uw'Ubwongereza n'Ubufaransa.

Brazil izakina na Koreya y'Epfo ku munsi w'ejo, ku munsi wa kane Abashinwakazi bazaba bahanganye n'Abaholandikazi mu mukino wabo wa kabiri.

Icyo gihe kuri uwo munsi Ubudage buzaba buhura na Norveje.