Wimbledon 2015: Serena Williams yatinze irushanwa

Image caption Serena Williams, nimero ya mbere ku isi yatsinze irushanwa rya Wimbledon 2015.

Serena Williams yatsinze irushanwa rya Wimblendon ku nshuro ya gatandatu. Yakinnye na Garbine Muguruza ku mukino wa nyuma.

Instinzi ya Williams, w’imyaka 33, yamuhaye igikombe cya 21 cy’amarushanwa akomeye mu mukino wa Tenis azwi nka “Grand Slam”.

Yahanganye n’umunya Esipanyekazi Garbine Muguruza, w’imyaka 21, uri ku mwanya wa 20 ku rutonde rw’isi mu kiciro cy’abagore. Ni no ku nshuro ya mbere yari ageze ku mukino wa nyuma wa Grand Slam. mu mukino wari ukomeye cyane, Williams yatsinze Muguruza 6-4 6-4.

Image caption Serena Williams yishimye gutsinda irushanwa rya Wimbledon 2015
Image caption Serena Williams yari afite akanyamuneza nyuma yo gutsinda irushanwa rya Wimbledon 2015

Umunyamerikakazi uri ku isonga ku rutonde rw’isi, ageze ku mukino wa nyuma wa Wimbledon ku nshuro ya munani.

Intsinzi itumye atwara ibikombe bine by’amarushanwa yose akomeye muri tenis mu gihe kimwe.

Image caption Serena Williams ajya mu rwambariro, nyuma yo gutinda irusanwa rya Wimbledon 2015