Arsenal yabonye intsinzi yayo ya mbere

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Alexis Sanchez yatangiye umukino bwa mbere kuva yava mu marushanwa y'igikombe cya Copa America

Arsenal yibagiwe ugutsindwa na West Ham ku munsi wa mbere wa shampiyona, ibona itsinzi yaruhiye I Cyrstal Palace.

Alex Sanchez yateye amashoti atatu yatambamiwe igihe Gunners yatangiranaga umukino ubukaka, mbere y’uko Olivier Giroud atsinda icyafunguye izamu.

Ishoti iryoheye ijisho yateye yikaraze ryabyaye igitego, ku mupira yari ahawe na Mesut Ozil. Ariko ibyishimo byamaze iminota 12 gusa kugira ngi Joel Ward wa Crystal Palace anganye.

Connor Wickham yakubise umutambiko w’izamu ku mukino we wa mbere mbere y’uko Damian Delaney atereye ishoti yari itewe n’umutwe wa Sanchez, ayikaragira mu izamu rye.

Image caption 97.9% by'imipira Mesut Ozil yatanze yageze ku bo yashakaga kuyiha

Habuze gato kugira ngo Jordon Mutch abone igitego cyo kunganya mu minota ya nyuma y’umukino, igihe umupira yawutereshaga umutwe ariko ukarenga izamu, mu gihe umunyezamu Petr Cech yafataga ishoti y’umutwe ya Ward mu mpera z’umukino zari zuzuye igishyika.

Ariko kabone ubukana bwa Crystal Palace, ikipe ya Arsene Wenge yari ikwiye amanota atatu kubera ihanahana ry’umupira ririmo ubuhanga ndetse no kwihagararo mu ruhande rw’inyuma.