U Rwanda n'u Burundi mu gikombe cya Africa

Image caption U Rwanda ntirwashoboye kwikura imbere ya Ghana, ikaba yarutsinze 1-0

U Rwanda ntirwashoboye kwikura imbere ya Ghana mu gihe u Burundi bwatsinze igihugu cya Niger.

Ikipe ya Ghana Black Stars yatsinze Amavubi y'u Rwanda 1-0 i Kigali kuri Stade Amahoro.

Ni mu mikino yo guhatanira itike yo kuzajya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Afrika izabera muri Gabon mu w'2017.

Wari umukino uryoheye ijisho, mu gice cya mbere cy'umukino u Rwanda rwihariye ikibuga rubona amahirwe abiri yo gutsinda ariko abakinnyi b'inyuma ba Ghana baba ibamba.

Ghana nta buryo bufatika bwo gutera mu izamu yigeze ibona, imipira yazamurwaga na kapiteni wayo Andre Ayew ntiyageraga neza kuri murumuna we Jordan Ayew utagaragaye cyane mu gice cya mbere cy'umukino .

Mu gice cya kabiri umukino wahindutse

Ku munota wa 67 ishoti rikaze rya Jordan Ayew ryakuwemo n'umunyezamu w'Amavubi, Olivier Kwizera.

Ku munota wa 77 Solomon Asante nawe ahusha igitego cyari cyabazwe.

Ku munota wa 80 rutahizamu w'amavubi Sugira Ernest nawe yahushije igitego ku mupira yarahawe neza na Haruna Niyonzima.

Igitego rukumbi cya Ghana cyinjiye ku munota wa 88 w'umukino gitsinzwe na Wakaso Mubarak kuri kufra yateye muri metero 19 uvuye ku izamu ry'Amavubi biturutse ku ikosa ryari rikorewe Jordan Ayew.

Iyo ntsinzi ya Ghana itumye ihita iyobora itsinda rya munani n'amanota 6, iri tsinda kandi ririmo Mozambique na Mauritius.

U Burundi bwo buhagaze neza

Muri iyi mikino yo gushakisha itike yo kujya mu gikombe cya Afrika muri Gabon, u Burundi bwo bwakinnye n'ikipe ya Niger ku kibuga cya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.

U Burundi bwashoboye gutsinda Niger 2-0, Fiston Abdul Razzak akaba ariwe yinjije icya mbere ku munota wa 25, Abbas Nshimirimana yinjiza icya kabiri ku munota wa 86.

U Burundi busanzwe buri mu mugwi K hamwe na Senegal, Namibie hamwe na Niger.