FIFA ishobora gufatira ibihano Hong Kong

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abafana ba Hong Kong mu gihe cy'umukino bakina na Qatar bazomereye indirimbo yubahiriza igihugu y'Ubushinwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Hong Kong riravuga ko rizababara nirihanwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Ibihano bishobora guterwa n'uko abafana bakomereye indirimbo yubahiriza igihugu y’Ubushinwa.

Mu gihe cyo kwitegura umukino wo gushaka itike yo kujya mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2018 bakinnye na Qatar ku wa Kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira muri Hong Kong ryahaye gasopo abafana, kudakoresha uyu mukino mu gutanga ubutumwa bwa politike.

Ariko ibihumbi by’abafana babirenzeho bazomera indirimbo igihe yacurangwaga.

FIFA yari yaburiye abayobozi b’umupira w’amaguru muri Hong Kong nyuma y’ibindi bisa na byo byabaye ku mikino ibiri yabanje muri uyu mwaka.

Ibihano bishobora gutangwa, birimo gukinira imikino y’ubutaha muri sitade itarimo abafana, cyangwa Hong Kong ikanakurwa mu marushanwa.