Tour du Rwanda: Nyuma yo kwivumbura, bisubiyeho

Image caption Umukino w'amagare umaze gutera imbere mu Rwanda

Abakinnyi basiganwa ku magare bari bivumbuye bose basubiye mu myitozo mu gihe hasigaye iminsi mikeya ngo irushanwa rizenguruka u Rwanda ritangire.

Ishyirahamwe ry’uyu mukino ryavuze ko abakinnyi 'basabye imbabazi' cyakora ntacyo ryavuze ku byo basabaga birimo guhabwa amadolari ibihumbi bitatu (USD 3.000) kuri buri mukinnyi mbere yo gutangira imikino.

Muri rusange ri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 17 arimo Karismbi, Muhabura n’Akagera y’u Rwanda .

Mu yandi makipe umunani yo ku mugabane wa Afurika harimo ibihangange nka Maroke,Eritereya, Africa y’Epfo na Alijeriya .

Hanze ya Afrika ho hazaza amakipe y’ Ubufaransa, Ububiligi, ubuholandi n’Ubusuwisi.

Hakaba kandi n’amakipe azaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia.

Irushanwa “Tour du Rwanda” riheruka ryegukanywe n’Umunyarwanda, Valens Ndayisenga, w’imyaka 20.

Irushanwa rizatangira ku itariki ya 15 z’uku kwezi kwa Cumi na Kabiiri rizenguruke intara zose z’u Rwanda.