Amatsinda y'irushanwa rya CHAN yamenyekanye

Uwufise ububasha kw’isanamu

Amakipe azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa cy’abakinira imbere mu bihugu byabo yamaze kumenya amatsinda aherereyemo nyuma ya tombola yaraye ibereye I Kigali.

U Rwanda ni rwo ruzakira iyi mikino, uretse kwakira irushanwa, iyi ikaba ari na yo nshuro ya mbere u Rwanda rwitabira iyi mikino ya nyuma .

Iyi tombola yabaye ku cyumweru raye ibaye yashyize U Rwanda mu itsinda rya mbere bigaragara ko ritazarworohera .

Muri iri tsinda U Rwanda ruri kumwe na Cote d’Ivoire, Maroke na Gabon.

Uretse ikibuga gikuru cyitiriwe Amahoro mu murwa mukuru , ibindi bibuga bizakira iyi mikino ni Stade ya Kigali na yo iri mu mujyi wa Kigali, iya Huye mu majyepfo y’igihugu na Rubavu mu burengerazuba.

Imikino yo iteganijwe hagati y’amatariki ya 16 z’ukwezi kwa Mbere na 7 z’ukwa Kabiri 2016. Abateguye imikino bavuga ko byinshi mu bizakenerwa byamaze kuboneka , bakizera ko ngo n’ibitararangira ‘bizarangirira ku gihe’ .

Uko amatsinda ateye:

Itsinda A: Rwanda, Côte d’Ivoire, Maroc, Gabon

Itsinda B: DRC, Ethiopia, Cameroon, Angola

Itsinda C: Tunisia, Guinea, Niger, Nigeria

Itsinda D: Zimbabwe, Zambia, Uganda, Mali