Cecafa: Sudani izahura n'Urwanda muri 1/2

Umuzamu wa Sudani Akram Elhadi Salim
Image caption Umuzamu wa Sudani Akram Elhadi Salim.

Mu irushanwa ry'igikombe cya Cecafa, ikipe y'umupira w'amaguru ya Sudani yatsinze iya Sudani yepfo kuri penaliti.

Ikipe ya Sudani yakomeje muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa ry'igikombe cya Cecafa nyuma yo gutsinda umuturanyi wayo - Sudani yepfo - kuri penaliti.

Bityo rero Sudani yabonye itike yo gukomeza muri kimwe cya kabiri k'irushanwa ribera muri Ethiopia.

Umukino hagati yayo makipe yombi warangiye ari 0-0 nkuko byagenze igihe ayo makipe yahuraga mu mikino yo mu matsinda mu cyumweru gishize.

Kubera ko nta gihe nyongera nyuma y'iminota 90 giteganijwe igihe amakipe anganyije, byabaye ngombwa kwitabaza penaliti.

Umunyezamu Akram Elhadi Salim wa Sudani yabaye intwari afata penaliti ya mbere yari itewe na William Ofiri hanyuma kandi ninawe watsinze penaliti ya nyuma yatumye ikipe ye itsinda penaliti 5 kuri 3 za Sudani yepfo.

Sudani izahura n'ikipe y'Urwanda nayo yageze muri kimwe cya kabiri imaze gutsinda Kenya kuri penaliti.

Umukino wari warangiye ari 0-0 hagati y'amakipe yombi ariko Urwanda rwabonye intsinzi rutsinda penaliti 5-3.

Undi mukino wa kimwe kabiri uzahuza Uganda na Ethiopia.