Irushanwa rya CHAN rirakomeje mu Rwanda

Ku munsi wa gatatu w’irushanwa rya CHAN ribera mu Rwanda, Tunisia yanganyije na Guinee naho Nigeria inyagira Niger 4-1.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yihanangirije Niger iyitsinze ibitego 4-1.

Nyamara igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0 ikipe ya Niger itanga ikizere cyo kwihagararaho no kugora cyane Nigeria.

Mu gice cya kabiri Nigeria yaje yariye karungu ihita ibona igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Moses Okoro ku munota wa 46.

Icyo gitego cyakurikiwe n’ibindi byatsinzwe na Chisom Chikatara ku munota wa 74,81 na 93.ku geza ubu akaba ariwe mu kinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Igitego cya Niger cyo cyatsinzwe na Adebayor Adje ku munota wa 81.

Mu mukino wabanjirije uwo, Tunisia yanganyije na Guinea ibitego 2-2.

Ibitego bya Tunisia byombi byatsinzwe na Ahmed Akaichi ku munota 24 na 51 naho ibya Ginnea nabyo bitsindwa na Camara Agogo ku munota wa 40 nuwa 83.