APR FC yatsinze Mbabane Swallows 4-1

Image caption Abafana b'ikipe ya APR FC.

Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda imaze gusezerera Mbabane Swallows yo muri Botswana mu gikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Kuri uyu mukino wo kwishyura APR yanyagiye Mbabane 4-1 mu gihe mu mukino ubanza Mbabane Swallows yari yatsinze 1-0 .

Kuri uyu mukino APR FC yatsinze ibitego bibiri byihuta mu minota ya mbere, mbere y’uko Mbabane yishyura bakajya kuruhuka ari 2-1 .

Abakunzi ba APR FC bagaragazaga impungenge kuko iyo umukino urangira gutyo APR FC yari kuba isezerewe.

Gusa igice cya kabiri cyaje guhira APR yaterwaga akanyabugabo n’abakunzi bayo ishobora kwinjiza ibindi bitego 2.

Mu cyiciro gikurikira APR FC izahura na Yanga yo mu gihugu cya Tanzania.