Turi bande

  • 8 Ukwa gatatu 2016
Bamwe mu bagize ikipe ya BBC Gahuza i London. Abahagaze kuva i bumoso: Robert Patrick Misigaro, Felin Gakwaya, Prime Ndikumagenge; abicaye kuva i bumoso: Ally Yusuf Mugenzi, Florentine Kwizera
Image caption Bamwe mu bagize ikipe ya BBC Gahuza i London. Abahagaze kuva i bumoso: Robert Patrick Misigaro, Felin Gakwaya, Prime Ndikumagenge; abicaye kuva i bumoso: Ally Yusuf Mugenzi, Florentine Kwizera

Kino kiganiro cyatangiye muri 1994 kimara iminota cumi n'itanu, kikaba cyari kigamije gufasha impunzi zari zahunze u Rwanda nyuma y'itsembabwoko.

Kuri ubu, kimaze kongerwa kugera ku minota 30, kikaba gihita ku wa mbere kugera ku wa gatanu kabiri ku munsi.

Gihera saa kumi n'igice kugera saa kumi n'imwe (1630-1700 GMT), no kuva saa kumi n'ebyiri n'igice kugeza saa moya, ayo masaha akaba ari mpuzamahanga.

Cyongera no ku wa gatandatu mu gitondo mu kiganiro Imvo n'Imvano saa kumi n'ebyiri n'igice kugera saa moya (0630GMT - 0700GMT), kigasubirwamo saa mbili kugera saa mbili n'igice( 8.00-8.30 GMT).

Kuva cyakwongererwa igihe, iki kiganiro cyibanda cyane ku makuru yo mu karere by'umwihariko na mpuzamahanga, ku buzima, imibano hamwe no kwiteza imbere.

Indimi z'ikirundi n'ikinyarwanda zikoreshwa zombi mu biganiro binyuraho ku bihe twababwiye haruguru.

Image caption Bamwe mu bagize ikipe ya BBC i Kigali. Kuva i bumoso: Prudent Nsengiyumva, Yves Bucyana, Jean Claude Mwambutsa, Yvette Kabatesi

Ku wa kabiri no ku wa kane tubagezaho ikinamico Urunana ku mirongo imwe kuva saa kumi n'iminota mirongo ine n'itanu kugera saa kumi n'imwe( 1645-1700 GMT).

Ibice bibiri bya ririya kinamico uko bikurikirana bisubirwamo ku cyumweru saa 1615 GMT ku mirongo migufi na saa 1500GMT ku murongo wa FM i Kigali na Mbarara.

Urunana rutegurirwa i Kigali n'umushinga wa Health Unlimited urutegurira BBC, rukaba rwibanda cyane ku buzima bw'abari n'abategarugoli.

Ushaka ibindi bisobanuro wabazaumwanditsi mukuru wa BBC Gahuzamiryango, Ally Yusuf Mugenzi, ukamwandikira kuri: ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk, cangwa kuri: bbcgahuza@bbc.co.uk.

Ikipe ya London:

Ibiro by'i Londre mu Bwongereza bikoramo abanyamakuru batandatu basimburana mu guhagararira no kubagezaho amakuru ya buri munsi, kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

Abanyamakuru ni Ally Yusuf Mugenzi (umwanditsi mukuru), Felin Gakwaya, Jacques Niyitegeka, Florentine Kwizera, Robert Patrick Misigaro.

Image caption Faida Muganga

Mu karere

Mu Rwanda

Jean Claude Mwambutsa (umukuru w'ikipe y'i Kigali)

Prundent Nsengiyumva

Yvette Kabatesi umunyamakuru

Image caption Ignatius Bahizi

Mu Burundi

Prime Ndikumagenge, umukuru w'ikipe y'I Bujumbura

Cyriaque Muhawenayo, umunyamakuru

Muri RDC, I Kinshasa

Faida Muganga

Muri Uganda, Kampala

Ignatius Bahizi

Image caption Laurent Martin Harimenshi

Muri Kenya, Nairobi

Laurent Martin Harimensh