BBC Gahuza

Urupapuro rw'itangiriro > Amakuru

Urubanza rw'abanyamakuru mu Rwanda

17 Ukwa kabiri, 2012 - 16:28 GMT
Urubanza rw'abanyamakuru mu Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda rwanze icyifuzo cy’abunganira abandi batagira umupaka (Avocats sans frontières) cyo kugira uruhare mu rubanza rw’abanyamakuru babiri Agnes Uwimana na Saidati Mukakibibi. Uyu muryango wari wifuje gutanga ibitekerezo mu iburanisha ry’uru rubanza mu rwego rw’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwo kwisanzura kw’itangazamakuru. Ariko urukiko rwavuze ko iki cyifuzo nta shingiro gifite. Ages na Saidati baregwa ibyaha birimo gupfobya jenoside no gusebya umukuru w'igihugu, bakoresheje inyandiko z'ikinyamakuru Umurabyo zasohotse hagati y'umwaka wa 2009 na 2010.

Icyifuzo cy’umuryango Avocat sans frontiere ndetse na Article 19 bazwi ku izina rya Amicus Curiae cyangwa se “inshuti z’urukiko” ni gishya mu buryo bw’imiburanishirize y’imanza mu Rwanda. Ntaho bafite bahuriye n’urubanza ny’irizina ariko bavuga ko gusaba kurugiramo uruhare bishingiye ku masezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Umucamanza uruburanisha Sam Rugege, akaba na prezida w’urukiko rw’ikirenga, yavuze ko n’ubwo amategeko y’u Rwanda ntaho ateganya ubusabe nk’ubu, nta mpamvu ihari ikomeye yatuma Amicus Curiea batemererwa kugira uruhare nk’inshuti z’urukiko kuko bikorwa n’ahandi. Ariko atangaza ko imwe mu ngingo zashingiweho icyemezo cy’urukiko cyo kwanga ubu busabe ari iy’uko amicus curiae nta kintu gishya yerekanye yakungura urukiko mu migendekere y’urubanza kirenze ibivugwa n’uruhande rw’abaregwa. Sam Rugege yatangaje ko kwemera ibitekerezo by’inshuti z’urukiko bigomba kuba bitarigeze bivugwa n’ababuranyi. Amicus Curiae ivuga ko ibyanditswe n’aba banyamakuru atari ibyaha ahubwo ari uburenganzira bwo kwisanzura mu itangazamakuru no gutanga ibitekerezo. Kandi bakemeza ko ibihano bahawe ari ndengakamere. Kuba ibi bisa n’ibyo abaregwa Agnes Uwimana na Saidati Mukakibibi batangaje mu rukiko, ni imwe mu mpamvu yatumye inshuti z’urukiko zangirwa ibyo zasabye. Gukomeza iburanisha cyangwa gutangaza imyanzuro y’urubanza byagombaga gushingira bwa mbere ku isuzumwa ry’icyifuzo cya Amicus Curiae. Bityo urukiko ruvuga ko kubemerera byatinza urubanza ku busa.

Aba banyamakuru babiri baregwa gukoresha inyandiko zashohotse mu kinyamakuru Umurabyo bapfobya jenoside, kuvutsa igihugu umudendezo no gusebya umukuru w’igihugu. Mu kwezi kwa kabiri k'umwaka ushize, Agnes Uwimana, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo yakatiwe n’urukiko rukuru igihano cy’imyaka 17 muri gereza. Saidati we afungishwa imyaka irindwi. Abaregwa bahakana ibyaha baregwa bavuga ko ibyo banditse bishingiye ku burenganzira bwo gutangaza ibitekerezo byabo.

Umwanzuro w’ubujurire bwabo mu rukiko rw’ikirenga uzatangaza ku mugaragaro ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa gatatu.

Sangira

Email Facebook Google+ Twitter