BBC Gahuza

Urupapuro rw'itangiriro > Amakuru

Abayobozi b'amadini mu Rwanda bamaganye gukuramo inda

Facebook Twitter Google+
9 Ukwa kane, 2012 - 17:44 GMT
U Rwanda

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru, abayobozi b’amadini bavuye mu ijwi rimwe, bamagana bikomeye itegeko ritaramara ukwezi ritowe n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko.

Bavuga ko ari agahomamunwa ku gihugu.

Itegeko rimaze iminsi ritowe ryemerera abagore gukuramo inda igihe isamwa ryayo ryatewe no gufatwa ku ngufu, kubyarana hagati y’abafite amasano yegeranye cyangwa igihe iyo nda yashyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga.

Abanyamadini bo ntibemera ko izi mpamvu zumvikana, musenyeri Smaragdi Mbonyintege ahagarariye inama y’abepiskopi ba kiriziya gatolika mu Rwanda yagize ati:“Kuri twebwe kwica umwana uri mu nda mu bihe ibyo aribyo byose ni ukwica umuntu.

"Biratangaje kubona mu gihugu cyakuyeho itegeko ryo kwica umuntu bemeza ko umwana utarakoze icyaha ashobora kwicwa, hari ukwivuguruza mu mategeko kutumvikana."

Ibarura riheruka vuba mu Rwanda ryerekana ko abanyarwanda bagera kuri 95% bavuga ko ari abakristu.

Ku bayobozi babo, ngo iri tegeko ntirihagarariye ibyiyumviro by’abayoboke b’aya madini, bagashaka ko risubirwamo.

Pasteur Evariste Karangwa ati:"Nibabicishe mu banyarwanda habeho referendum, noneho hazarebwe ico umubare w’abanyarwanda ubivugaho.

"Abadepite batorwa n’abantu kugira ngo babahagararire; iki ni ikintu gikomeye cyane, ntabwo wagenda ngo upfe kugifata gusa.”

Uburyo bwa rwihishwa

Gukuramo inda bikomeje gufatwa nk’umuziro mu Rwanda, gusa ubushakashatsi bw’ishuri ry’ubuzima mu Rwanda n’ikigo gikuru cya Guttmacher muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwerekana ko ibi bikorwa bigwiriye mu gihugu.

Inda zigera ku bihumbi 60 zikurwamo buri mwaka mu buryo bwa rwihishwa.

Uretse impamvu zemejwe n’inteko ishinga amategeko, gukuramo inda biracyahanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ariko mu gutora iri tegeko, inteko ishingamategeko yanagabanyije ibihano biva ku myaka 15 yahabwaga uwahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda imyinshi ishyirwa kuri itatu.

Ibivugwa n’abahagarariye amadini ya gikristu ariko ntibyemerwa na bose mu Rwanda.

Imwe mu miryango itegamiye kuri Leta mu gihugu ishima iyi ntambwe ya Leta ikanasaba ko yakongerwa ikuraho itegeko rihana abakuyemo inda.

Mu gihe itegeko ritegereje umukono wa prezida wa repubulika kugira ngo ritangire gukurikizwa, abaturage basanzwe nabo beracyerekana ibitekerezo bitandukanye ku kuba ryakwemezwa burundu cyangwa igice.

Sangira

Email Facebook Google+ Twitter