BBC Gahuza

Urupapuro rw'itangiriro > Amakuru

Russia: Igicu cyakomerekeje abantu 900

Facebook Twitter Google+
15 Ukwa kabiri, 2013 - 14:31 GMT
Igicu cyakomerekeje abantu mu Burusiya

Igice cyavungutse ku kibuye cyo mu kirere bita Meteor kivugwa ko gipima amatoni icumi cyohereje imiraba y'imiriro mu kirere cyo mu majyepfo ya Urals mu Burusiya.

Igice cy'ikibuye cyasaga n'umweru nicyo cyabanje kuza imbere, gikurikirwa n'ibirashi by'umuriro n'ibindi biraturika, ibyo bituma hakomereka abantu bagera kuri magana cyenda.

Umukuru w'Uburusiya, Vladimir Putin yavuze ko ashimira Imana ko atari byinshi byaguye muri ako gace gatuyemo abantu benshi.

Hari uruganda rwasenyutse, urusenge rugwa hasi, amashuri cumi n'abiri n'amazu agera kuri magana atatu arasenyuka mu mujyi wa Chelyabinsk no muyindi mijyi itanu.

Sangira

Email Facebook Google+ Twitter