Col Patrick Karegeya yandikiye ONU

Kayumba Nyamwasa
Image caption Lt General Kayumba Nyamwasa aba mu buhungiro muri Afurika yepfo

Uwahoze ashinzwe iperereza mu Rwanda ubu akaba yarahungiye muri Afurika yepfo, Colonel Patrick Karegeya yandikiye umukuru w'akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.

Muri urqo rwandiko yamagana ibiri mu cyegeranyo cyasohowe n'itsinda ry'abahanga ba ONU kuri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo cyegeranyo cyasohotse mu minsi ishize gishinja Patrick Karegeya na Lieutenant General Kayumba Nyamwasa nawe wahungiye muri Afurika yepfo kuba bashobora kuba bakorana n'imwe mu mitwe yitwaje ibirwanisho iri mu burasirazuba bwa Congo.

Muri iyo baruwa Colonel Patrick Karegeya avuga ko ahubwo leta y'Urwanda ikorana n'iyo mitwe.

Colonel Karegeya yabwiye BBC ko we na Lieutenant General Kayumba Nyamwasa basanze ibyo babavugaho muri icyo kegeranyo ari ibintu byo kubaharabika.