Ntibishobora gukina mu cuma cawe

"Uku niko ninjijwe mu kazi k'uburaya" Igice cya 1

Hafi abagore n'abakobwa 800 bakora akazi k'uburaya mu Bwongereza bimaze kugaragara ko baba barabyinjijwemo n'abakora ubucuruzi bw'abantu nkuko bitangazwa n'ikigo kirwanya ubugizi bwa nabi mu Bwongereza, National Crime Agency.

Ni nako byagendekeye Ope, w'imyaka 24, aho muri 2005 yahuye n'umugabo wamwijeje kumufasha kuva mu bibazo muri Nigeria akamushakira akazi mu mahanga. BBC Gahuzamiryango irababwira uko byamugendekeye mu bice bitatu. Kubera impamvu z'umutekano we, uyu mugore twamwise Ope, na bimwe mubyo avuga byatuma ashobora kumenyekana byarahinduwe.