Silvana Lima, umuhanga mu kunyerera ku mazi
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Silvana Lima, umuhanga mu kunyerera ku mazi

Abagore 6 bo hirya no hino ku isi baravuga uko babigenje kugirango umukino bakunda bawubemo abahanga. Baravuga ingorane bahuye nazo, intsinzi babonye ndetse no gutsindwa kugirango bagere ku ntego yabo.

Mu byumweru bitandatu biri imbere guhera kuri uyu wa 29 z'ukwa kabiri, BBC izagenda ibagezeho uko buri wese byamugendekeye.

Turahere kuri Silvana Lima wo muri Bresil, umuhanga mu mukino wo kunyerera ku mazi bita surf mu rurimi rw'icyongereza.

Ariko rero kubona yari umuhanga ntabwo byatumye abona imfashanyo yari akeneye kugirango agere kure. Ngo babonaga atari mwiza ku isura muri iyi si ubucuruzi bwamamaza cyane bukoresheje amafoto.