Ladislas Ntaganzwa mu minwe y'Urwanda

Ladislas Ntaganzwa
Mu masaha ya saa sita kuri iki cyumweru nibwo Ladislas Ntaganzwa yari asohotse mu ndege y' Umuryango w'abibumbye yamuzanye ashyikirizwa ubushinjacyaha bw'U Rwanda.
Ntagazwa yagaragaraga nk'utuje ndetse akanyuzamo akamwenyura.
Amasezerano yo kumuhererekanya yashyizweho umukono na Jean Bosco Siboyintore, ukuriye urwego rushinzwe guhiga abakurikiranyweho jenoside bahungiye mu mahanga ndetse na Samuel Akolahano ku ruhande rwa MICT.
Ntaganzwa yari Bourgmestre wa Komini ya Nyakizu muri Butare, ngo akaba yari umwe mu bayobozi b'ishyaka rya MDR.
Aregwa uruhare muri jenocide no kuyishishikariza abandi, mu byaha bitanu aregwa kandi harimo no gufata abagore ku ngufu.
Ubushinjacyaha bw'U Rwanda buvuga ko bwishimiye kuba uyu mugabo ageze mu Rwanda nyuma y'igihe cyari gishize DRC itaremera kumurekura.
Gusa bwana SIBOYINTORE akavuga ko nta ngurane yahawe Congo nk'uko byavugwaga mbere.
Uwari uhagarariye Urwego rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n'urukiko rwa Arusha Samuel Akolahano yavuze ko yizeye ko Ntaganzwa azahabwa ubutabera nyabwo.
Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi mu mpera z'ukwezi kwa 12 umwaka ushize afatiwe muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva icyo gihe, impaka zabaye nyinshi hagati y'U Rwanda na Congo, Congo isaba ko yabanza guhabwa Laurent Nkunda ufungiwe mu Rwanda mbere yo gutanga Ladislas Ntaganzwa.
Nubwo, U Rwanda ruvuga ko nta ngurane yatanzwe, hari amakururu avuga ko haba harabayeho ubwumvikane hagati y'impande zombi.
Kuri ubu Ntaganzwa yamaze kugezwa muri gereza itaramenyekana, ubushinjacyaha bukavuga ko buzamushyikiriza umucamanza mu minsi ya vuba.