Urubanza rwa William Ruto ruracibwa uyu munsi

William Ruto Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Icyegera cy'umukuru wa Kenya William Ruto ari muri ICC

Icyegera cy'umukuru wa Kenya, William Ruto aramenya uyu munsi niba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rutesha agaciro urubanza aregwamo n'umunyamakuru Joshua Sang.

Bombi bahakanye ibyaha baregwa byakorewe inyoko muntu igihe hicwa abantu bagera ku gihumbi na magana abiri mu bwicanyi bwakurikiye amatora yabaye mu 2007.

Abababuranira bavuga ko ibyo birego byose bigomba guteshwa agaciro kuko nta bimenyetse byigeze bigaragazwa.

Benshi mu batangabuhamya bari bahamagajwe n'ubushinjacyaha bisubiyeho cyangwa bagahindura ubuhamya bari batanze mbere.

Umushinjacyaha mukuru wa ICC, Fatou Bensouda we ariko aracyemeza ko hari ibimenyetso bihagije kugirango urubanza rukomeze.