Umuyobozi wungirije mu mutwe wa FDLR yatawe muri yombi

Abasirikare b'inyeshyamba

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu,

Imirwano n'intambara byashegeshe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy'imyaka myinshi

Abategetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko bataye muri yombi umuyobozi wungirije wa FDLR, umutwe w'inyeshyamba zishinjwa na leta mu Rwanda kugira uruhare muri jenoside mu 1994.

Umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende, yavuze ko Jenerali Leopold Mujyambere wo mu barwanyi ba FDLR, uvuga ko uharanira demokarasi no kubohora u Rwanda, yafatiwe mu burasirazuba bw'umujyi wa Goma.

Mu bihe byashize, U Rwanda rwagabye ibitero binyuranye mu burasirazuba bwa repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kurandura uwo mutwe.