Rwanda: Abarenga 50 bishwe n'inkangu

Inkangu zahitanye abantu zizibira imihanda
Abantu bagera kuri 53 bapfuye bazize inkangu yatewe n'imvura ikaze mu majyaruguru y'igihugu.
Amakuru amwe aravuga ko benshi mu bapfuye bari abana. Mu Rwanda hamaze igihe hagaragara imvura nyinshi yateye ingaruka zikomeye zirimo n'impfu muri uyu mwaka.
Abantu bagera kuri 70 barapfuye barimo n'abatuye mu murwa mukuru Kigali. U Rwanda ni igihugu gicucitse cyane, kandi kigizwe n'imisozi myinshi ndetse n'ibibaya aho ikibazo cy'isuri gikomeye cyane.
Umuhanda uhuza Kigali n'imijyi y'amajy'epfo warengewe n'amazi
Umuhanda uhuza umujyi wa Kigali n'imijyi yo mujyepfo y'igihugu kugeza kuri uyu wa mbere wari ugifunze, nta modoka ishobora kuwunyuramwo.
Ahagana ku kiraro cya Nyabarongo amazi yarengeye umuhanda
Mu myaka ya vuba, guverinoma yimuye abantu batuye mu duce dufatwa nk'amanegeka.