Umuyobozi mushya w'abatalibani

Ahavuye isanamu, AFP
Haibatullah Akhundzada
Abatalibani bo muri Afghanistan bashyizeho umuyobozi mushya nyuma y'iminsi mike umuyobozi wabo Mullah Akhtar Mansour aguye mu gitero cy'indege zitagira umudereva z'Amerika zagabye muri Pakistan.
Umuvugizi w'abatalibani yavuze ko umuyobozi wabo mushya ari Haibatullah Akhundzada. Uyu Haibatullah yarasanzwe ari icyegera cya Mullah Mansour, akanaba umyobozi w'urwego rw'ubucamanza rw'abatalibani.
Icyegera cye kizaba Sirajuddin Haqqani. Haqqani na Mohammad Yaqoob, umuhungu wa Mullah Omar washinze umutwe w'abatalibani, baregwa mu bitero bya bombe byagabwe i Kabul. Nibwo bwa mbere abatalibani bemeye ko umuyobozi wabo Mullah Mansour yishwe.