Urwanda rugiye kwimura abatuye mu duce tw'amanegeka

Nyamirambo
Insiguro y'isanamu,

Hamwe hamwe hakoreshejwe imifuko y'amabuye mu gushigikira imisozi

Leta y'U Rwanda iri mu gikorwa cyo gushyira ibimenyetso ku mazu ari mu duce tw'amanegeka, abayatuye bakaba bagomba kwimuka .

Iri barura rije nyuma y'imvura ikaze yaguye mu gihugu cyose iikica abantu basaga 50, ndetse n'ibintu byinshi bikangirika.

Icyoba ni cyose mu baturage bagomba kwimuka kuko batizeye kuzabona ingurane kandi abenshi basanzwe bafite amikoro makeya.

Ubutegetsi bw'U Rwanda busaba abaturage cyane cyane abo mu mujyi Kigali kudatekereza cyane ibyo bazahomba kuko ubuzima bwabo buri mu kaga .

Abasabwa kwimuka muri aka karere ka Nyamirambo ni abaturage batuye hejuru ku musozi wa Kigali n'indi ikikije uwo mujyi.

Mu gihe cy'imvura nk'iherutse kugwa ikangiza ibitari bike, abatuye aha ku misozi ni bo ba mbere bahura n'ingaruka zayo.

Insiguro y'isanamu,

Ibi ni vyo bimenyetso bigenda bishirwa ku nzu zitegerezwa gusenywa

N'ubwo badahakana ko aho batuye hashobora kubatera ikibazo, ngo ntibanishimira ibyemezo baturwa hejuru n'inzego z'ubutegetsi.

Imvugo zitandukanye z'abayobozi b'umujyi wa Kigali zimaze iminsi zumvikana zisa n'izongera urujijo mu baturage basabwa kwimuka .

Hamwe bavuga ko bifuza kubabarura ngo bamenye umubare w'abari mu kaga.

Ubundi bagasaba abishoboye gutangira kwimuka badategereje inkunga ya Leta ngo kuko ari ubuzima bwabo buri mu kaga .

Gusa ubwo yari abajijwe igiteganyirizwa aba baturage ,umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali yagaragaje ukwitwararika mu magambo.

Insiguro y'isanamu,

Abategerezwa kwimuka batuye musi y'imisozi

Imvugo za bamwe zumvikanamo ko bikenewe kwimura aba baturage hutihuti kuko batazi ikindi gihe imvura nk'iyi yagwira.

Aba bategetsi barasa n'abirinda kwemerera ingurane abagomba kwimuka kuko bizasaba akayabo kandi bamwe mu batuye uduce twibasiwe ari abo mu cyiciro cy'abakene