Icyamamare mw'iteramakofi, Muhammad Ali yitabye Imana

Muhammad Ali

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Icyamamare mw'iteramakofi, Muhammad Ali, yitabye Imana afite imyaka 74.

Icyamamare mw'iteramakofi, Muhammad Ali, yitabye Imana afite imyaka 74.

Uyu mugabo watsindiye inshuro eshatu ikamba ry'umukinnyi wa mbere kw'isi mu bateramakofi bafite ibiro byinshi, yajyanywe mu bitaro ejobundi kuwa kane i Phoenix muri Arizona muri Amerika.

Yarafite ikibazo cyo gudahumeka neza. Umuryango we wasohoye itangazo rishimira abantu bose bamusengeye, bakanamufasha.

Ishyingurwa rye riteganijwe kuzabera mu rugo rwe i Louisville muri Kentucky. Muhammad Ali yatsinze imikino mirongo itanu n'itandatu ku mikino mirongo itandatu n'umwe yakinnye.

Hashize imyaka 4 ahagaritse gukina, mu 1984, bamusangana indwara ya Parkinsons ituma atavuga neza kandi ntanyeganyeze neza ibice bye by'umubiri.