Umuhanzi wavuyemo umuhanga mu buvuzi muri Afrika y'epfo

Photos courtesy of Shona McDonald, pictured with daughter Shelly Uwufise ububasha kw’isanamu Shona McDonald
Image caption Shona McDonald,Umuyobozi wa ,Shonaquip,Afrika y'Epfo

Umuhanzi wavuyemo umuhanga mu buvuzi muri Afrika y'epfo.

"Aka kazi nsa n'uwatangiye kugakora by'impanuka.Umwe mu bana banjye yavukanye ubumuga ,abaganga barambwira bati:mushyire ahantu ,ubyare undi mwana maze ubuzima bukomeze.Bambwira ko ntacyo azamarira .Umujinya n'agahinda ni byaje gutuma nifuza kubereka ko bibeshya.Natangiye gukora ibikoresho bimufasha guhagarara ndetse nashinga imiryango ibiri itagengwa na Leta kugira ngo muhe icyizere cyo kubaho bisanzwe.

Ubwo natangiye kwitabira ubuhanzi nkora amashusho .Nibaza ko ibi byampaye ubumenyi bwo gukora ibi bikoresho ku buryo bunyoroheye.Ariko byinshi muri byo ni ibyo nagiye niga .

Nagize amahirwe yo kumenya ishami rirebana n'iby'ubuzima rya Kaminuza ya Cape Town . Umwe mu mpuguke z'iri shami ,Mike Price twarakoranye kandi yamfashije kugera ku ,moko atandukanye y'ibi bikoresho.Igikoresho cya mbere twakoze cyari kibereye abana batashoboraga kwicara ariko bakeneye kuzenguruka mu cyaro ahantu hari amayira agoye .Ntibyari bikomereye abantu kubikora badakeneye amashanyarazi n'ibikoresho bihambaye kandi bigasanirwa aho .Nta bikoresho bya pulasitiki ,kandi nta n'ibumba rikenerwa.Ibi bikoresho biva ku magare yagenewe abafite ubumuga kugeza ku bisigasira umubiri mu gihe cy'amasaha 24.

Ikibazo ni uko abafasha bashakisha ibikoresho bihendutse ,nk'igare ririho intebe ya pulastiki .Ariko icyo dukora si igikoresho kivana umuntu aha kimujyana hariya ,ni igikoresho ngororangingo ,gifasha umubiri guhagarara neza,akaba yajya ku ishuri cyangwa no lku kazi.Turashakisha igisubizo kirambye ariko gishobora kuboneka ku giciro cyisumbuyeho gato.

Kuva twatangira nakomeje guha akazi abantu bavuye mu bigo bibafasha ,ababyeyi b'ababana babana ubumuga cyangwa se abagendana ubumuga ubwabo-uko ni ko byakomeje kugenda kugeza ubu .

Turi gutangiza kandi n'ikigo cy'amahuhugurwa ku birebana n'amagare afasha ababana ubumuga ,tutagamije gusa gukangurira abantu kumva akamaro k'ibikoresho nk'ibi ariko tugamije no kongerera ubumenyi ababana ubumuga,ababafasha ndetse n'ababyeyi babo.