Urugendo rwa Netanyahu muri Afurika ruvuze iki?

Minisitiri w'intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yatangiye uruhendo muri Afurika
Insiguro y'isanamu,

Minisitiri w'intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yatangiye uruhendo muri Afurika

Benjamin Netanyahu ari mu rugendo rwa mbere minisitiri w'intebe wa Isiraheli akoreye ku mugabane wa Afurika mu myaka irenga 20.

Bwana Netanyahu yatangiriye uruzinduko rwe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Entebbe, muri Uganda aho mukuru we yiciwe ayoboye igikorwa cy'abakomando ba Isiraheli babohozaga abari bafashwe bugwate n'abashimusi b'indege, hashize imyaka 40.

Mu ijambo yavuze ryanyuze no kuri televiziyo y'igihugu muri Uganda, Netanyahu yavuze ko iterabwoba ari icyorezo mpuzamahanga kigomba gutsindwa.

Yashimiye perezida Yoweri Museveni gukomeza umubano mwiza na Israheli.

Insiguro y'isanamu,

Abanya Isiraheri bibuka abapfiiye mu gitero cy'abashimusi b'indege muri Uganda mu 1976

Mu rugendo rwe, Bwana Netanyahu azabonana n'abakuru b'ibihugu batandukanye mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba.

Urugendo rwa Bwana Netanyahu ruvuze iki?

Isesengura: Jonathan Marcus

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Urupfu rwa mukuru we wari mu butumwa, rwahinduye ubuzima bwa Netanyahu binatuma ajya mu nzira yamugejeje ku mwanya wa minisitiri w'intebe.

Ariko urugendo rwe rurenze kuba igikorwa cyo kwibuka ibyakozwe n'igisirikare cyabohoje abari bafashwe bugwate.

Inzira Netanyahu azacamo avuye i Kigali, akerekeza muri Kenya, mu Rwanda no muri Etiyopiya igamije gutuma "Isiraheri igaruka muri Afurika"; akarere kari kuzamuka cyane mu ruhando mpuzamahanga.

Umubano wa Isiraheli na Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Saraha wari ukomeye cyane mu myaka ya za 1960 ariko uza kuzahara kubera igitutu cya peteroli yo mu bihugu by'Abarabu.

Na none kandi amasano y'inzego z'umutekano za Isiraheli na leta yagenderaga ku mahame y'ivanguramoko muri Afurika y'Epfo (apartheid), nabyo byatumye ibintu bitagenda neza.

Ariko ubu hari ubwumvikane ku mpande zombi ndetse na leta za Afurika zirashaka guteza imbere umubano ushingiye ku bukungu n'umutekano zifatanyije na Isiraheli, mu gushaka inshuti nshya no gushaka ubufatanye mu karere kiganjemo abarwanyi bagendera ku mahame akarishye ya kiyisilamu.

Insiguro y'isanamu,

Umutekano wari wakajijwe cyane ku kibuga cy'indege, Entebbe