Urwanda ntirushobora guhagarika Omar al-Bashir

Louise Mushikiwabo
Insiguro y'isanamu,

Umushikiranganji w'ububanyi n'amahanga w'Urwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko Urwanda rudashobora guhagarika prezida Omar Al-Bashir

Reta y'u Rwanda yanze icyifuzo cy'urukiko mpuzamahaka mpanabyaha ,ICC, cyo guta muri yombi Perezida wa Sudani Oma al-Bashir igihe yazitabira inama y'umuryango wa afrika yunze ubumwe ibera I Kigali.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rudashobora guta muri yombi Perezida Bashir ngo kuko atarirwo rwamutumiye kandi u Rwanda rukaba Atari umunyamuryango w'uru rukiko mpanabyaha,ICC.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru I Kigali mu mirimo y'inama y'umuryango w'afrika yunze ubumwe,minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko hashize iminsi ibiri urukiko mpuzamahanga rwa ICC rwandikiye u Rwanda rusaba itabwa muri yombi rya Perezida Bashir,ariko ko u Rwanda rusanga ibyo ari ukururangaza mugihe rwiteguye kwakira abakuru b'ibihugu by'afrika n'imigendekere myiza y'inama yabo.

Yagize ati:"Perezida Bashir ni umuyobozi w'igihugu cy'afrika, yaratumiwe kandi afite uburenganzira bwo kwitabira iyi nama. Twebwe nk'igihugu cyayakiriye tuzakira uwo ariwe wese wayitumiwemo".

Ahavuye isanamu, Empics

Insiguro y'isanamu,

u Rwanda rutigeze rusinya amasezerano ya Roma ashyiraho ruriya rukiko

Ikindi ni uko u Rwanda rutigeze rusinya amasezerano ya Roma ashyiraho ruriya rukiko, bityo nta burenganzira dufite bwo gufata umuntu uwa ariwe wese tubisabwe na ICC kandi tutayibarizwamo".

U Rwanda nk'igihugu cyabayemo jenoside, ngo kudata muri yombi Perezida Bashir si ukumukingira ikibaba ngo ahubwo isi nibanze itandukanye ubutabera na politiki.

"U Rwanda ntiruharanira ko abayobozi badahanwa ariko iyo ubucamanza bujemo politiki tugomba guhagarara tukabitandukanya".

Insiguro y'isanamu,

Mu bihugu 54 bigize umuryango w'ubumwe bwa afrika 30 ni byo byasinye amasezerano yo gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC .

Mu bihugu 54 bigize umuryango w'ubumwe bwa afrika 30 ni byo byasinye amasezerano yo gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC .

Yatangaje ko abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu by'afrika bari muri iyi nama batangiye gusuzuma uburyo ICC yasabwa kuba urukiko rutagendera kuri politiki bitaba ibyo ibihugu by'afrika bikayisezeramo.

Muri iki kiganiniro Minisitiri Mushikiwabo yanavuze kuri Pasiporo Nyafurika igomba kumurikirwa muri iyi nama.

Avuga ko byakabaye byiza kwihutisha urwo rupapuro rw'inzira ruzafasha buri munyafurika gutembera mu gihugu cyose ashatse cy'afrika ariko ngo kw'ikubitiro ikazahabwa abakuru b'ibihugu ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga n'intumwa z'ibihugu mu muryango wa afrika y'unze ubumwe.

Muri iyi nama y'afrika yunze ubumwe Hateganyijwe abakuru b'ibihugu 35 mu nama yabo I Kigali izatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 16 kugeza kuri 18 z'uku kwezi.