Ubucuruzi bwo mu muhanda bushobora gucibwa mu Rwanda?

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Ubucuruzi bwo mu muhanda bushobora gucibwa mu Rwanda?

Mu gihugu c'Urwanda amabwiriza avuga ko umuntu wese uzafatwa acuruza cyangwa agura ibicururizwa ku muhanda azahanishwa ihadabu y'amafaranga ibihumbi 10000 y'u Rwanda.

Umujyi wa Kigali uvuga ko abacururiza ku muhanda bangiza umutekano, bakangiza ubucuruzi bwemewe ndetse n'isuku y'umujyi wa Kigali.

Mu gace ka Nyabugogo, gasanzwe kazwimo ubucuruzi bwo ku mihanda, ni wabonaga abacuruzi b'ibintu bitandukanye, inyanya, imboga, imbuto, imyenda n'ibindi.

Ababicuruzaga bita "abazunguzaji" baguma bacunganwa n'abashinzwe umutekano.

Image caption Abasanzwe bakora ubwo bucuruzi bavuga ko bazabandanya bemere babafunge

Umwe muri abo ati:" Baratwirukana ariko tugakomeza tugaakora. None se hakugira ngo umwana wanje aburare, ntabapfuma bampfunga?"

Umujyi wa Kigali uvuga ko aya mabwiriza yafashwe kubera impamvu nyinshi zirimo,umutekano w'abantu no kugirira isuku umujyi wa Kigali.

Monica Mukaruririza umuyobozi w'umujyi wa Kigali avuga ko " bategerezwa kuhava kubera batera umutekano muke, kudasora hamwe no gucafuza igisagara".

Hari ahantu henshi mu mujyi wa Kigali hagiye hubakwa amasoko yo kwimuriramo abakoraga ubu bucuruzi, bamwe bavuga ko batarabonamo ibibanza.

Image caption Itegeko rihana abacururiza mu muhanda, rihanisha ihadabu ry'ibihimbi cumi n'umuntu afashwe ari kugurira mu muhanda

Ayo mabwiriza avuga ko uwemeye kujya mu isoko akurirwaho umusoro mu gihe cy'umwaka wose kandi ngo agafashwa kubona inguzanyo itarenze amafaranga ibihumbi 200,000 y'u Rwanda.